Imikino|July 15, 2012 10:31 am

Rwanda | Gakenke: Ishuri rya Nganzo rigiye kuzatangizwa nyuma y’imyaka ibiri ridakora

Umukozi ushinzwe uburezi mu karere, Hakizimana Jean Bosco atangaza ko ishuri ry’imyuga rya Nganzo rigomba gutangira muri uyu mwaka wa 2012 rikigisha urubyiruko imyuga inyuranye yabafasha kwihangira umurimo n’ubwo ryari rimaze imyaka ibiri ridakora.
Iryo shuri ryubatswe na World Vision mu mwaka wa 2010 ariko rikaba ritarigeze rikora n’umunsi n’umwe kubera ko hatabaye kuganira hagati y’umuterankunga n’ubuyobozi bw’akarere ku mikorere y’iryo shuri; nk’uko bisobanurwa na Hakizimana.

Uwo mukozi w’akarere yongeraho ko bagiye gushaka umuyobozi waryo uzategura ibikenewe byose kugira ngo ritangire kwigisha urubyiruko dore ko bateganyije n’amafaranga yo kubigura mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2012-2013. World Vision yateye iri shuri inkunga y’imashini 20 zo kudoda ariko rikaba rikenewe n’ibindi bikoresho binyuranye.

Biteganyijwe ko iryo shuri rizigisha imyuga ubudozi, ububaji, gutunganya inzara n’imisatsi.

Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias yatangarije inama njyanama iheruka guterana ko bifuza kugirana amasezerano n’umuntu wikorera ku giti cye ubishoboye kandi ufite ubunararibonye muri byo cyangwa koperative ikora neza akarere kakaba karimwegurira kuko ryatuma rikora neza kurushaho.

Andi mashuri y’imyuga abiri y’imyuga rimwe ryo mu murenge wa Nemba irindi ryo mu murenge wa Rushashi azafungurwa nayo muri uyu mwaka mu rwego rwo kongera urubyiruko ruzi imyuga kandi rushobora kwikorera rukiteza imbere ndetse n’igihugu cyabo.

 

Incoming search terms:

  • ushinzwe uburezi muri gakenke