Gisagara: Barasaba amashuri y’imyuga ngo nyuma bazabashe kwihangira imirimo

Urubyiruko rw’inkumi n’abasore bo mu karere  ka Gisagara baratangaza ko bafite ubushake bwo gukora bakiteza imbere, ariko bakaba bagifite imbogamizi zo kuba amashuri y’imyuga n’udukiriro byabafasha kwihugura ngo babashe kwihangira umurimo bikiri bike muri aka karere, bagasaba ko hagira igikorwa.

Gisagara Barasaba amashuri y’imyuga ngo nyuma bazabashe kwihangira imirimo

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umurimo mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 01/05/2014 wizihirijwe mu murenge wa Nyanza, hagaragajwe byinshi bimaze kugerwaho, birimo amakoperative atandukanye yavutse kandi ari gukora kugirango abaturage bivane mu bukene, ndetse hagaragara n’abagenda bazamuka kugiti cyabo babikesha umurimo.

Iri terambere ariko kandi ngo ntiriragera kuri bose kuko hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko bagifite imbogamizi kukuba bakwihangira umurimo, kuko amashuri akwiye kubibafashamo akiri make muri aka karere.

Ibi ngo bituma ntacyo bageraho kigaragara bitewe n’uko bahitamo kujya gufasha ababyeyi guhinga ariko kuko buba ari ubutaka buto kandi bw’umuryango wose ntibagire icyo bakuramo usibye ibyo kurya gusa kandi bakenera no kwambara ndetse no gutekereza ku buzima bw’ejo hazaza habo.

Nshimiyimana Jean Claude w’imyaka 19 akaba atuye mu murenge wa Nyanza muri aka karere ati “Jye ndahinga ngafasha ababyeyi tukabona ibyo kurya, yego ntitwanabura isabune cyangwa umunyu ariko nta kindi kirenze icyo nakuramo, nkeneye kugira ikindi nakora nkava mu buhinzi kuko sinazatera imbere gutya”

Ibi ninabyo Nyiraneza Alice nawe w’imyaka 21 akaba anafite umwana w’imyaka 3 yagarutseho avuga ko babaye bafite aho biga imyuga byabafasha kuva mu buhinzi budafite icyo bubagezaho bitewe n’uko nta n’amasambu bagira.

Ati “Nk’ubu twegerejwe amashuri y’imyuga nanjye nkabona aho niga nko kudoda cyangwa n’undi mwuga, byamfasha maze nkabasha kwiteza imbere ndetse nkabasha no kurera neza umwana wanjye”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi mu butumwa bwe bw’uyu munsi w’umulimo yahamagariye abaturage bose gukora bagamije gutera intambwe mu iterambere, kandi abasaba kutagira umulimo basuzugura.

Ku kijyanye n’amashuri y’imyuga, yavuze ko muri gahunda akarere gafite ari ukugerageza gukwirakwiza amashuri y’imyuga mu karere, bagakora ku buryo byibura imirenge 2 cyangwa 3 yegeranye yabona ishuri.

Ati “Turi gukora ibishoboka ngo urubyiruko regerezwe amashuri y’imyuga kandi bizagerwaho ku buryo nta bazasigara batabonye aho bigira icyabafasha kwihangira umurimo no kwiteza imbere”

Mu rwego rwo gufasha abaturage kugana ku isoko ry’umulimo, abagera ku 127 bo mu murenge wa Nyanza muri aka karere basoje amahugura ku bubaji n’ubudozi ubu bakaba bigiye gushaka uko babyaza umusaruro ubumenyi bahawe.