Kabaya: Kibe ikizira gusabiriza kuko akaboko gasaba gahora kari hasi y’agatanga- Mupenzi Esdras

Nyuma y’igihe cy’amezi 6 bamaze biga umwuga w’ubudozi mu kigo cy’urubyiruko cya Kabaya, abasore n’inkumi bagera kuri 25 babonye impamyabumenyi bashyikirijwe kuwa 22 Gicurassi 2014. Bahise bibumbira muri koperative y’ubudozi kuburyo ubu bafite konti muri banki mu rwego rwo kugira ubuzima bufite intego.

Umwe mu bahuguye uru rubyiruko ku bufatanye bwa Technoserve na MYICT Bwana Ngaruyubumwe Donatien yabashimiye umuhati bagize kugirango babone icyerekezo cy’ubuzima, abashishikariza kuba inyangamugayo  bakirinda gutega amaboko ahubwo bakarangwa n’ubutore mu kwigisha abandi kugera ku buzima bufite vision.

kibe ikizira gusabiriza kuko akaboko gasaba gahora kari hasi y’agatanga- Mupenzi Esdras

Maniriho Gilbert, umwe mu babonye seritifika,  Yivugiye ko kubera ubumenyi avanye muri iki kigo yemeye ko aho kubaza abandi icyo bakumariye ahubwo wagaragaza icyo wabamariye n’icyo wimariye.

Umukozi w’akarere ufite urubyiruko, siporo n’umuco mu nshingano ze Twayigize Osee avuga ko Leta yitaye ku rubyiruko rwo Rwanda rw’ejo irushakira ejo heza. Yabawiye ko kuba ari imfura z’iki kigo bahawe byinshi bakaba banasabwa byinshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabaya Mupenzi Esdras yibukije urubyiruko kwirinda gutega amaboko kandi aribo mbaraga z’igihugu agira ati “kibe ikizira gusabiriza kuko akaboko gasaba gahora kari hasi y’agatanga, kandi ko akaboko gahora kagutamika ubutitsa gashobora no kukuniga ukemera”.

Imfura z’iki kigo zasabwe kukibera ba ambasaderi beza kikarusaho kumenyekana no kugirira benshi akamaro. Ikigo cy’urubyiruko cya Kabaya gifasha urubyiruko mu mahugurwa anyuranye nko kwiga imishinga, gahunda ya hanga umurimo , gutanga ubujyanama mu buzima bw’imyororokere, kurwanya ibiyobyabwenge n’ubuzererezi.

 Ikigo cyatangiye gukora muri 2013.  Mu gihe kiri imbere kizatanga izindi serivisi zijyanye n’ubuzima nko kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ndetse ubuyobozi bwa police bwasabwe ko hakwigwa uburyo cyazigishirizwamo amategeko y’umuhanda. Hateganijwe kandi ko haziyongeramo n’indi myuga inyuranye nko kwiga gusudira, gukora amazi, ubwubatsi n’ubundi bugeni.