Ngororero: Imfura za VTC Hindiro zirasabwa kwirinda ibyazishora mu ngeso mbi

Nyuma y’uko bikomeje kugaragara ko urubyiruko rugaragara mu bikorwa bibi birimo urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngororero Nyiraneza Clothilde asaba urubyiruko rwiga muri VTC Hindiro kudapfusha ubusa amahirwe n’igihe bafite bishora mu bikorwa bibi.

Bamwe mu basore bavuye mu bikorwa by’urugomo no gusahura, uwitwa Celestin Ntezirizaza wo mu murenge wa Ndaro akaba akomeje kugenda aha ubuhamya abandi kugira ngo bakoreshe neza igihe cyabo.

Iri shuri ry’imyuga VTC Hindiro Akarere ka Ngororero kibarutse ku bufatanye na WDA ni rimwe mu mashuli afasha urubyiruko kwitegurira ejo hazaza heza. Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuli Mme Nyiraneza yabasobanuriye uburyo Leta y’u Rwanda yitaye ku rubyiruko kuko ishyira imbaraga nyinshi mu gushaka icyaruteza imbere rukaba rutagomba gutakaza ayo mahirwe.

 

“Kwiyandarika kirazira, ubunebwe oya, kwihesha agaciro no kubakira ku ndangangaciro nyarwanda yego”. Ibi ni bimwe mubyo uru rubyiruko rwasezeranye imbere y’ubuyobozi.

Mu bibazo bafite hari ukutabona ifunguro rya saa sita. Umuyobozi w’Akarere wungirije yababwiye ko icyo kibazo kizakemuka ariko ababyeyi bakabigiramo uruhare rw’ibanze mu gutanga inkunga zabo, mu gihe ababyeyi bo bavuga ko nta bushobozi bafite hakaba hagishakwa igisubizo.

ababyeyi babafashe kubona ifunguro rya sa sita

ababyeyi babafashe kubona ifunguro rya sa sita

ishuri riracyafite ibibazo

Ishuri riracyakeneye inkunga y’ibikoresho byo mu biro nka za mudasobwa n’ibijyana nazo n’ Ibikoresho bijyanye n’imfashanyigisho birahari ariko ntibiratangira gukoreshwa ngo kuko hakeneye abatekinisiye bo kubitangiza.  Ishuri raracyafite kandi ikibazo cy’abarimu bakeya b’inzobere mu myuga ubukolikori n’ubugeni bunyuranye kuko nibwo rigitangira.

Abayobozi b’ishuri bagiriwe inama yo kujya bakora ingendo shuli ku bigo byababanjirije bakabyigiraho imikorere no gushaka imfashanyigisho zinyuranye.  Ikindi basabwe ni ugukora urutonde rw’ibyo bakeneye bakarushyikiriza inzego zibishinzwe nka WDA hakarebwa uburyo babonerwa ubuvugizi n’ubufasha.