Ruhango: Nta mudasobwa izongera gupfa ubusa kuko zigiye kujya zibyazwamo televisiyo zigahabwa abaturage

Ubyobozi bwa VTC Ruhango bufite ishami rya Electronics, buravuga ko bumaze guhangira agashya “innovation” abanyeshuri baryigamo, ako gashya mgo ni ako kuzajya babasha gufata mudasobwa “computers” zamaze gusaza bakazikoramo television zizajya zigurishwa abaturage ku mafaranga macye ugereranyije n’igiciro basanzwe bayiguraho.

Byari bimenyerewe ko iyo umuntu afite mudasobwa igasaza nta kindi yayikoresha ahubwo ashaka amafaranga yo kugura indi, ariko kuri ubu iri shuri rimaze igihe gito ritangiye nyuma yo kubona ibyangombwa by’ikigo cy’igihu gishinzwe ubumenyingiro “WDA”, rirahamya ko nta gikoresho cy’ikoranabuhanga kizongera gupfa ubusa ndetse ngo kibe cyateza ikibazo muri sosiyete.

Aha abanyeshuri barimo kwigishwa uko mudasobwa ihundurwamo televisiyo

Aha abanyeshuri barimo kwigishwa uko mudasobwa ihundurwamo televisiyo

Ishuri rya VTC Ruhango ryatangiye imirimo yaryo guhera mu mwaka wa 2013, ariko ritangira gukora ku mugaragaro muri uyu mwaka wa 2014 rimaze kwemerwa na WDA, rikaba ryigisha abanyeshuri mu gihe gito cy’amezi atandatu, aho abanyeshuri bigishwa gukora no gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga, rimaze gusohokamo abanyeshuri 18 harimo abakobwa batatu.

Umuyobozi wa VTC Ruhango Alphonse Bimenyimana, avuga ko mu gihe gito bamaze batangiye, bagiye batekereza ku bintu byinshi umunyeshuri uhageze ashobora kuhigira mu gihe gito kandi yagera hanze bikamugirira akamaro.

Agira ati “dore hano twakira abanyeshuri bingeri zitandukanye, hari abaza barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse n’icya kbari, ariko hari abaza bararangije amashuri yisumbuye ugasanga nta kintu na kimwe biyiziye, aha rero turateganya ko umwana azajya ava aha akajya iwabo niyo atabona akazi, ariko nibura ibikoresho by’ikoranabuhanga biri mu gace k’iwabo ntibipfe ubusa.”

Uyu muyobozi avuga ko ibi bizagerwaho nta gushidikanya, kuko icyambere umwana bamuha ibikoresho bihagije agakora ibintu biri munyandiko ariko no mu bikorwa bijyana.

Aha abanyeshuri barimo kwigishwa uko mudasobwa ihundurwamo televisiyo2

Zimwe mu nyubako za VTC Ruhango

Akavuga ko ari muri ubwo buryo bashaka ko iri shuri rizaba igisubizo ku baryigamo ariko n’abaturage bakagira inyungu barikuraho. Ati “dore tumaze gusohora icyiciro cya mbere ariko cyo nticyagize amahirwe menshi nk’abandi tugiye gutangirana nabo guhera tariki ya 15/06/2014.”

VTC  Ruhango izajya ifata mudasobwa yashaje ikuremo ibikoresho bicye hongerwemo ibindi maze ikore nka television. Bivuze ko iyi televisiyo nibura umuturage azajya ayigura amafaranga ibihumbi 20 mu gihe ubundi yayigura ibihumbi 60.

Mu ruzinduko aherutse kugirira muri iri shuri tariki ya 28/05/2014 minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, yageze muri iri shuri maze yerekwa iri koranabuhanga ryo gufata mudasobwa ukayibyazamo televisiyo mu gihe cy’iminota itatu gusa.

Aha abanyeshuri barimo kwigishwa uko mudasobwa ihundurwamo televisiyo3

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yatangajwe na Televisiyo ikorwa mu minota itatu gusa, yemerera uru rubyiruko ubufasha.

Igikorwa cyamushimishije cyane maze asaba urubyiruko rwashinze iri shuri ko igihe cyose ruzahura n’ikibazo ruzamwegera akarufasha mu buryo butandukanye bwaba ubw’inama cyangwa gukorerwa ubuvugizi.

Uwamahoro Charlotte ni umunyeshuri umaze amezi 4 yiga muri iri shuri, avuga ko yafashe icyemezo cyo kuza kwiga aha nyuma y’uko arangije kwiga umwaka 6 mu ishami ry’imibare, yagera hanze akabura icyo akora.

Ati “kuko  WDA ihora ishishikariza urubyiruko kwiga ubumenyingiro, nanjye naje aha kugirango nze nige electronic kuko mu gace k’iwacu haba ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga bipfa bakajugunya. Ubu rero nimva aha nzabona akazi kandi abaturage nabo babyungukiremo kuko nta kintu cy’impfabusa kizongera kubaho.”

Irene D’ Amour nawe arimo ararangiza muri iri shuri, akaba ahamagarira urubyiruko rugenzi rwe gutinyuka rukajya mu myuga, kuko ngo aho igihe cyigeze, umuntu agomba gutekereza icyo azamarira igihugu adategereje icyo kizamumarira.

VTC Ruhango n’ishuri ry’imyuga ryatangijwe na Koperative y’urubyiruko COOTELRU “cooperative des Techniciens en Electronique de Ruhango” ikaba ifite ishami rikora rikanensitara ibyuma by’ikoranabuhanga.