RUSIZI: ABAJYA KWIGA HANZE Y’IGIHUGU BAGIYE KUBONA IGISUBIZO

RUSIZI ABAJYA KWIGA HANZE Y’IGIHUGU BAGIYE KUBONA IGISUBIZO

Abanyeshuri babaza ibibazo byabo kuri video conference

Nyuma yo gukemangwa kw’ireme ry’uburezi ku bajya gushakira ubumenyi mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda aho usanga bamwe biga muri za Kaminuza zitemewe,  mu Turere tw’Igihugu, ngo hagiye gushyirwa imboni zizajya zifasha abashaka kujya kwiga muri ibi bihugu kumenya neza za Kaminuza zemewe.

Ibi byavugiwe mu kiganiro cyakozwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwiswe  video conference tariki 27/5/2014 aho abanyeshuri bahagarariye abandi  bagiranye ibiganiro n’inzego za leta zifite aho zihurira n’uburezi mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo cy’ibyo bibazo.

Muri iki kiganiro cyakozwe hiyambajwe ubwo buryo bwa video conference, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu,Munyeshyaka Vicent yavuze ko abanyeshuri biga hanze batagomba kumva ko u Rwanda rubabuza kwigira hanze ahubwo ari ukugirango abajyayo bajye biga kubigo bifite ireme ry’uburezi bwemewe muri ibyo bihugu ndetse no ku isi hose kugirango ibyo biga bibashe kugira agaciro

Ibyo kandi ngo bizabarinda gutakaza igihe n’umutungo mugihe bakomeza kwiga mu bigo bitemewe

Mugukomeza gushakira umuti urambye iki kibazo ngo hagiye gushyirwaho imboni ku rwego rw’akarere kugirango  ijye ikurikirana ibyo bibazo byose ndetse anabamenyeshe amashuri yemewe akaba ari nayo bigamo ndetse ngo hazashyirwaho na  gahunda yo kwiga  umuntu aguze isomo aribyo byitwa credit mu kuborohereza ku kibazo cyo kwishyura ku bashaka kwiga muri za Kaminuza zo mu Rwanda

Aba banyeshuri nabo baravuga ko banyuzwe n’ibisubizo bahawe n’ubuyobozi kuko bo ngo bibwiraga  ko ari ukubahagarika burundu kwiga muri ibi bihugu.

Imwe mu mpamvu itangwa n’aba banyeshuri ituma bajya kwiga muri ibi bihugu ngo ni amashami baba bifuza kwiga, baba bakurikiyeyo ndetse no kuba za Kaminuza zo mu Rwanda zibari kure, byongeye ugasanga ngo zaka amafaranga menshi. Mu gihe ibi byaba bikemutse ngo byaborohera kwiga hafi kandi hizewe.